Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Kabiri Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishe abasirikare bakuru bawo babiri, amakuru akaba avuga ko barimo Col. Castro Elise Mberabagabo.
Itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye mu gitondo cy’uyu wa 17 Mutarama yagize ati “Leta ya Kinshasa yongeye kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, igaba ibitero ku ngabo zacu ziri ku rugamba, yica babiri muri basirikare bakuru (commanders) bacu.”
Muri iri tangazo ntihatangajwe amazina y’abo basirikare bishwe ariko hari amakuru yizewe ahamya ko mu bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi n’umubano wa M23 n’abayishyigikiye.
M23 yatangaje ko nyuma y’aho ingabo za Leta ya RDC ziyiciye aba barwanyi, na yo yiteguye kwihorera.