Cyamunara y’umutungo wa Rwigara yateshejwe agaciro no mu bujurire

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatesheje agaciro cyamunara ku mutungo wa Asinapolo  Rwigara cyasomwe mu minota micye cyane. Nta ruhande na rumwe mu baburanyi rwari ruhagararaiwe mu cyumba cy’urukiko.

 

Uru rubanza rwarimo uruhande rwa Vedaste Habimana umuhesha w’inkiko, Equity Bank ndetse n’uruhande rw’abo mu muryango wa Rwigana Asinapolo bahagararariwe n’umugore we Adeline Mukangemanyi.

- Advertisement -

 

Uruhande rwa Vedaste Habimana umuhesha w’inkiko na Equity Bank basabaga ko cyamunara yakozwe ku mutungo wo kwa Rwigara igumana agaciro. Umucamanza yavuze ko bigaragara ko igihe cya ngombwa giteganwa mu itezwa rya Cyamunara umuhesha w’inkiko yacyubahirije. Ku birebana n’inyandiko y’ifatira ry’umutungo wo kwa Rwigara urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko uruhande rw’umuhesha w’inkiko rutayubahirije. Bityo rwanzura ko ubujurire bw’umuhesha w’inkiko Habimana na Equity Bank nta shingiro bufite.

 

Naho ku birebana n’ubujurire bwatanzwe n’abunganira Madame Mukangemanyi Rwigara urukiko rwabwise ubujurire bwuririye ku bundi. Busaba indishyi muri uru rubanza, urukiko rwanzuye ko nta shingiro bufite.

 

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yemeje ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kigomba guhama uko kiri nta mpinduka. Icyi ni icyemezo cyari cyatesheje agaciro cyamunara yakozwe ku mutungo wo kwa Rwigara.

 

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze nawe yari yanzuye ko iyo cyamunara yabaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yavuze ko ntacyo yatangaza kuko atarabona kopi y’imikirize y’urubanza.

 

Kuri Mukangemanyi Adeline we ngo ubutegetsi bukwiriye guhagarika uyu muhesha w’inkiko kuko asanzwe arenganya rubanda. Yabwiye Radio ijwi ry’Amerika ati ” Ibyo yakoraga ni amarorerwa. Icyakora ubucamanza bwaturenganuye. Bashatse rero barekera aho kuko ntabwo bazahabona. Iryo ni itangazo mbatangarije nzamuye Bibiliya yera.”

 

Iyi cyamunara ishingiye ku mwenda Equity Bank ivuga ko iberewemo n’umuryango wa Rwigara Asinapolo. Ni umwenda ariko uyu muryango uvuga ko utemera. Umunyamategeko wunganira uyu muryango yavuze ko mu mategeko urubanza nk’uru rujuririrwa inshuro imwe gusa.

 

Iyi cyamunara yari yakozwe muri Mata uyu mwaka; Iteshwa agaciro bwa mbere muri Gicurasi n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Uyu mutungo wari wagurishijwe Miliyari 1 na Miliyoni 116 Frw. Wari watsindiwe n’ikigo cya Sun Belt Textile Rwanda Ltd.

Cyamunara y’umutungo wa Rwigara yateshejwe agaciro

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:24 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe