Data watumye nshakana na musaza wanjye sinkeneye guhura nawe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Keza “Izina twamuhaye” ni umukobwa wibana ukora akazi ko gucuruza. Ari mu kigero cy’imyaka nka 25 akagira umwana uri hafi kuzuza imyaka 4 babana ndetse akagira na mukuru we washatse umugabo.

Inkuru ya Keza ni imwe mu zitangaje kandi zibabaje makuruki.rw yifuje gusangiza abasomyi bayo. Ibiri muri iyi nkuru ni ubuhamya bwatanzwe na nyir’ubwite.

Mu mikurire ya Keza yarezwe na mukuru we wari utarashyingirwa. Aba bana bombi bari imfubyi basizwe na nyina ariko ntibigeze bamenya se ubabyara. Nyina w’aba bakobwa bombi yapfuye Keza afite imyaka 2 ndetse Keza we ahamya ko uretse kuba yaratunze amafoto ya nyina ariko rwose nta kindi yavuga amuzi ho.

- Advertisement -

Mu buzima bw’imfubyi zirera , Keza yarihiwe amashuri na Mukuru we. Ariga arangiza amashuri yisumbuye. Umwaka yarangije mo ayisumbuye niwo mwaka Keza yatewe inda, ubwo yari ategereje amanota y’ibizamini bya Leta.

Akimara kubona ko atewe inda, Keza avuga ko yicaranye na mukuru we yafataga nk’umubyeyi we akamusaba imbabazi. N’ubwo mukuru we atahise abyakira ariko ngo bemeranijwe ko badakwiriye kwiha amenyo y’abasetsi, ahubwo ko Keza agomba kuva iwabo akerekeza muri Uganda kuko mukuru we yari ahafite abantu b’inshuti babimwemereye.

Umwana w’umunyarwandakazi yashakiwe itike yambukira ku ndangamuntu yerekeza I Kampala. Ageze I Kampala, Keza avuga ko yabonye akazi mu kabari. Aha ngo yahakoraga ataha muri wa muryango w’inshuti ya mukuru we.

Kubera ko aka kari akabari kanyweramo abanyarwanda benshi I Kampala, niho Keza yaje guhurira n’umusore w’umunyarwanda nawe wabaga I Bugande. “Reka tumwite Kagabo“.

Keza avuga ko nyuma y’amezi 2 akora muri ako kabari yakundanye n’uwo musore w’umunyarwanda wahanyweraga hafi ya buri munsi. Ati “Inshuro nyinshi yarahanyweraga akantegereza tugataha amperekeje anganiriza mu kinyarwanda, nkumva mwisanzuye ho, nisanze ariwe mbitsa amabanga, ariwe ngisha inama, ariwe mbwira byose, muri macye gukundana byarihuse pee.”

Mu kwezi kwa 3 Kagabo nawe wabaga mu wundi muryango ngo aho yabaga batangiye kujya bamusaba gutaha kare. Keza avuga ko nk’abantu baganiraga byose ngo biyemeje kuva mu miryango yari ibacumbikiye bakajya gukodesha ndetse bakibanira. Keza na Kagabo bahisemo kubana batyo. Ndetse Keza akemeza ko byamufashije kuko Kagabo yamubaye hafi nk’umugore wari utwite.

Keza avuga ko yabanye na Kagabo amezi 4 I Kampala. Avuga ko babanye mu rugo nk’umugabo n’umugore kandi ko basangiraga byose bakundana. Muri aya mezi ariko Keza akavuga ko abagande bakunze kubabwira ko basa ndetse ngo hari abongeragaho ko basa cyane. Ati “Ariko ibyo twabifataga kumwe abanyamahanga nyine batari iwabo abantu bababona kimwe, abagande bakunze no kuvuga ngo abanyarwanda bose barasa baba ari beza …. .”

Keza abura iminsi micye ngo abyare, yakomeje kuvugana na mukuru we amusaba ko yagaruka akazabyarira mu Rwanda kuko umwana aramutse avukiye I Bugande ngo byazagorana kumugarukana. Ngo ntibyamworoheye gutandukana na Kagabo, ariko akemeza ko yagombaga kugaruka mu Rwanda.

Mu buhamya bwe Keza avuga ko yagarutse ari hafi kubyara. Ahitira kwa mukuru we wari warashatse umugabo nawe. Akihagera ngo baramwakira aboneraho no kubabwira ko yari afite umugabo w’umunyarwanda babanaga I Bugande. Ngo mukuru we ntabwo yabigize ho ikibazo gusa yamubwiye ko byaba byiza nyuma yo kubyara adasubiye mu mahanga ahubwo agashakira ubuzima iwabo.

Nyuma yo kubyara Keza avuga ko atigeze yongera kuvugana na Kagabo yasize I Bugande kugeza umwana agize imyaka 3. Nyuma y’imyaka 3 yarabyaye Keza yavuye kwa Mukuru we ajya kwibana hafi y’aho yatangiye gukorera ubushabitsi buciriritse. Keza avuga ko yibajije icyatumye Kagabo atongera kumubaza amakuru, maze ngo amwandikira kuri Facebook.

Kagabo ngo yaramushubije ndetse amubwira ko nawe yagarutse mu Rwanda. Bahana nomero noneho Kagabo ngo ahamagara Keza. Keza avuga ko yatunguwe no kumva Kagabo amubaza ngo umwana wanjye angana ate? Kandi yari azi neza ko babanye afite inda yaturukanye mu Rwanda.

Keza kuri telefoni ngo yabwiye Kagabo ko umwana ameze neza. Kagabo nawe ngo amubwira inkuru yatumye atongera gushaka kumenya amakuru ye. Kabago ngo yabwiye Keza ko akigera mu Rwanda yabwiye Se ko yari afite umugore I Bugande. Kagabo ndetse ngo yongeraho ko banabyaranye. Se ngo yamubwiye ko akwiriye kwitegura bakazajya kumusaba bakamukwa ibyo bita kwirega.

Kagabo ngo yabwiye se amazina y’umugore yari afite ngo abona Umusaza ntabyumva. Umusaza ngo amubaza amazina ya nyina w’uwo mukobwa Kagabo ntiyayamenya ariko yibuka ko hari album y’amafoto Keza yataye I Kampala, Kagabo akayitahana. Ngo yarayizanye ayereka se. Se ahita afatwa n’isereri yitura hasi. Azanzamutse ngo amubwira ko uwo mugore ubyara Keza nawe bigeze kubana nk’umugabo n’umugore ariko akamuta afite umwana muto ntiyongere kumenya amakuru yabo.

Keza avuga ko kuva Kagabo yamenya ko yari yarashakanye na mushiki we ngo atigeze yongera gushaka gutekereza iby’ayo mahano bakoze. Keza nawe avuga ko kumva iyo nkuru byamuteye igikomere kiruta kure icyo kuba atari yarigeze amenya se. Keza avuga ko Kagabo yamubwiye amazina ya se ndetse ngo ni umucuruzi ukomeye ufite n’imitungo myinshi.

Uretse kuba atarabasha kwakira ibyo we yita igikomere cy’umutima yatewe na Se. Keza avuga ko ibyabaye byamuteye kumva yanze uwo se umubyara. Mu magambo ye ati “Data watumye nshakana na musaza wanjye sinkeneye guhura nawe.”

Keza yemeza ko azagera aho akiyakira kuko ashyize ibitekerezo bye ku iterambere. Avuga ko ubu arajwe ishinga n’icyatuma ahinduka umugore witeje imbere. Akemeza ko ubuzima ari igitabo agomba guhora ahindura paji kugira ngo asome ikurikiyeho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:00 pm, Sep 12, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe