Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama yiga ku bukungu ku Isi, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku butwererane n’umubano w’ibihugu byombi ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere hakemurwa umuzi w’ibitera amakimbirane.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Antony Blinken, bibaye bikurikira uruzinduko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi muri Amerika, Avril Haines yagiriye mu Rwanda mu Gushyingo umwaka ushize.
Mu kwezi gushize Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard, yatangaje ko nta gitangaza kirimo kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagirana ibiganiro n’u Rwanda cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mukuralinda yavuze ko kuba ibiganiro byarabaye, nta gitangaza kirimo kuko kuva iki kibazo cyatangira hari ibihugu by’inshuti byakomeje kugerageza kuganira na RDC ndetse n’umutwe wa M23, icyo gihugu gihanganye nacyo.
Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda nk’igihugu gituranye na Congo, cyiyemeje gutanga umusanzu mu gihe kiwusabwe kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke muri Congo.