Depite Fazil yagereranije ibinyamakuru biharabika u Rwanda n’induru z’ibikeri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri iyi minsi itsinda ry’abanyamakuru barenga 50 bo mu bitangazamakuru 17 byiganjemo iby’i Burayi byishyize hamwe ngo basohore uruhererekane rw’inkuru zisebya u Rwanda na Perezida Kagame. Kuri Depite Mussa Fazil Harerimana aba abafata nk’induru z’ibikeri ngo zitabuza inka gusohoka.

Mu kiganiro kuri Televisiyo y’u Rwanda cyagarukaga ku byo bamwe bafata nk’igitero cy’itangazamakuru cyagabwe ku Rwanda. Depite Fazil yashimangiye ko uburyo bwiza bwo gusubiza aba banyamakuru ari ku rupapuro rw’itora. Ati “Induru z’ibikeri ntabwo zibuza inka gushoka. Nubona abanyarwanda Aho bageze, ntabwo bariya babakumira. Ahubwo abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora”. Sheikh Mussa Fazir uyobora ishyaka PDI yavuze ko abanyarwanda nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza ngo nta kindi gisubizo kirenze icyo abaharabika u Rwanda bazaba bakeneye.

Itangazo ry’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma riheruka kwamagana aba banyamakuru bibumbiye mu cyo bise “Forbidden Stories” ryemeza ko nta kindi bagamije uretse guhungabanya amatora ategerejwe mu Rwanda muri Nyakanga.

- Advertisement -

Aba banyamakuru bari gushyira hanze uruhererekane rw’inkuru zirimo izishinja u Rwanda kwica abanyamakuru, kwica abatavuga rumwe na Leta bagiye bagwa hirya no hino ku isi; zirimo izishinja u Rwanda gufatanya n’umutwe wa M23 ndetse n’izishinja Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR Inkotanyi kwigwiza ho umutungo w’igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:56 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe