Donald Trump agiye kwishyura amafaranga arenga miliyari 105

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Inteko y’abacamanza i New York yemeje ko Donald Trump agomba kwishyura miliyoni 83.3 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 105 z’amanyarwanda) kubera gusebya, umunyamakurukazi w’umwanditsi, E Jean Carroll, muri 2019, igihe Trump yari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Igihano cyigizwe n’ibice bibiri aho miliyoni 18.3 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 22 z’amanyarwanda) yafashwe nk’indishyi y’akababaro, ndetse n’indishyi ukwayo ingana na miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 83 z’amanyarwanda).

Si iki cyaha gusa Trump yashinjijwe na Madamu Carroll kuko yaje no guhamywa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye uyu mugore, bikabera mu rwambariro rw’iduka “Bergdorf Goodman” mu myaka ya za 90, ari naho Caroll ahera avuga ko ariyo mpamvu yamusebyaga ubutitsa.

Mu rubanza ruheruka, inteko y’abacamanza yasabwaga gusa guhitamo umubare w’indishyi, zigomba guhabwa Madamu Carroll, ruvuga ko ibyo yakorewe byamwangirije imibereho ye ndetse n’amarangamutima.

Bwana Trump, bivugwa ko ashobora kuba umukandida uhagarariye ishyaka rya ba Repubulika mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu Gushyingo, akurikiranyweho imanza enye aho ashinjwa ibyaha bigera kuri 91. Niwe perezida wa mbere mu mateka ya leta z’unze ubumwe z’Amerika ukurikiranyweho icyaha icyo aricyo cyose, gusa nawe ahakana ibyaregwa byose.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe