Donald Trump yongeye kurusimbuka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku cyumweru taliki 15 Nzeri 2024 umukandida Perezida w’ishyaka ry’aba Repubulikani muri Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wigeze no kuyobora icyi gihugu yongeye kuraswa aho yakiniraga Golf ariko ararusimbuka.

Ni inshuro ya kabiri Donald Trump arusimbutse mu gihe cy’amezi 2 ashize kuko no mu kwezi kwa Kanama yarashweho ubwo yiyamamazaga agakomereka ku gutwi.

Kuri iyi nshuro ibiro bishinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza byatangaje ko ameze neza Kandi afite umutekano. Inzego z’ubutasi za Leta ya Amerika FBI zo zemeje ko hari ukekwaho kuba ariwe wagerageje guhitana Trump wamaze gutabwa muri yombi.

- Advertisement -

FBI yatangaje ko uwagerageje kurasa Trump yari afite imbunda ya ba mudahushwa yihishe mu byatsi by’ikibuga cya Golf Trump yakiniragaho. Nyuma yo kurasa amasasu menshi ngo uyu warasaga nawe yarashweho, ava aho yari yihishe ahita yinjira mu modoka yafotowe n’abaturage.

Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byataje amakuru ko uyu wagerageje kurasa Trump yitwa Ryan Wesley Routh.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:17 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe