Dr. Mujawamariya na Karera bakurikiranweho umutungo w’ikigo cy’amashyamba

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru y’uko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yirukanwe muri Guverinoma yamenyekanye kuwa 25 Nyakanga mu itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe.

Iri tangazo ryavugaga ko Dr Mujawamariya hari ibyo agomba kubazwa akurikiranweho. Kuri uwo munsi hahise hamenyekana amakuru ko na Karera Patrick umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ibidukikije ari gukorwaho iperereza.

Nta byinshi RIB yatangaje kuko yavuze ko bikiri mu iperereza gusa amakuru aremeza ko aba bombi bari mu idosiye imwe. Bakaba bakurikiranwe ho ibyaha birimo kunyereza umutungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA).

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB yemereye ikinyamakuru New time ko Karera yakozweho iperereza ku byaha bijyanye n’imicungira mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba, muri (Rwanda Forest Authority)RFA.

RIB ntiyerura ngo igaragaze byinshi kuri aya makuru akiri gushakirwa ibizibiti. Gusa yongeyeho ko hari abandi bantu benshi bari muri iyi dosiye bagikusanyirizwa ibimenyetso.

Dr Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’ibidukikije mu mwaka wa 2019 avuye muri ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, yayoboye kandi Minisiteri zirimo iy’uburezi, uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu myaka 21 yari amaze muri Guverinoma.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:50 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe