Dr Rutunga Venant wahoze ari umuyobozi wa ISAR rubona yahamijwe ibyaha birimo Jenoside nk’icyaha cyibasira inyokomuntu ndetse no kuba icyitso muri Jenoside. Ni ibyaha urukiko rwemeza ko byakabaye bimuhesha igifungo cya burundu ariko yakatiwe gufungwa imyaka 20 kuko yorohereje ubutabera nk’uko byagarutsweho mu isomwa ry’urubanza.
Uru rubanza rwasomwe uregwa atari mu rukiko, rwatangiye kuburanishwa mu mwaka wa 2022. Rwabunishirizwaga mu rugereko rwihariye rw’rukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi
Urukiko rwamuhije kuba icyitso muri Jenoside kuko we ubwe yiyemereye ndetse n’abatangabuhamya bakaba baremeje ko yagiye kuzana abajandarume I Butare, bakaza kwica abatutsi bari bahungiye muri ISAR I rubona barimo n’abahakoraga.
Dr Rutunga Vincent yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’ubuholandi kuwa 26 Nyakanga mu 2021.
Urubanza rwe rwatangiye taliki 5 Nyakanga 2022.