DRC igiye kurega Apple gukoresha amabuye ngo u Rwanda rwiba

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yandikiye I sosiyete y’abanyamerika ya Apple iyimenyesha ko igiye kuyijyana mu nkiko kubera amabuye y’agaciro akoreshwa ngo ava mu bujura bumeneka mo amaraso y’abaturage ba Kongo. 

Sosiyete ya Apple isanzwe ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Telefoni na Mudasobwa. Inyandiko abanyamategeko baburanira Leta ya Congo bandikiye ubuyobozi bwa Apple bayimenyesheje ko bashobora kuyijyana mu nkiko niba idatanze ibisobanuro ku nkomoko y’amabuye y’agaciro ikoresha.

Aba banyamategeko mu nyandiko yabo bavuga ko aya mabuye agera kuri Apple ngo binyuze mu bujura no mu bucukuzi bukorwa hatubahirijwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Aba banyamategeko baburanira Leta ya Kongo bafite icyicaro mu bufaransa, bavuga ko amabuye y’agaciro ngo ava mu birombe byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo akanyuzwa mu Rwanda agatunganywa hanyuma akohererezwa iyi sosiyete ya Apple. Aba banyamategeko bakavuga ko Apple ishobora kwisanga mu nkiko ishinjwa uruhare mu ntambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Apple ivuga ko nta bimenyetso ifite bigaragaza ko amabuye ikoresha ava mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa mu bujura. Cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose binyuranije n’amategeko agenga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Si aba banyamategeko gusa bashinje u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko na Perezida w’iki gihugu yabigarutse ho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kurahirira inshingano z’umukuru w’igihugu. Perezida Tshisekedi yemeza ko nta n’igarama na rimwe ngo ry’amabuye y’agaciro u Rwanda rufite.

Perezida Tshisekedi akavuga ibi mu gihe nyamara raporo y’urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, igaragaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:42 pm, May 6, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe