DRC igiye kwakira inkingo za mbere z’ubushita

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishami ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ryita ku buzima no kurwanya indwara z’ibyorezo (Africa CDC) ryatangaje ko inkingo za mbere z’ubushita zigiye koherezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Biteganijwe ko indege ya mbere itwaye inkingo 200,000 iza kugera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa 4 taliki 05 Nzeri 2024.

Izi nkingo zaturutse Copenhagen kuwa 04 Nzeri 2024 zitegerejwe I Kinshasa zikazabanza guterwa abari mu kaga ko kwandura. Aba biganjemo abahanga n’abandi bahura n’abarwanyi cyane.

- Advertisement -

Ni inkingo ariko nazo zisabwa kwitabwaho byihariye kuko zigomba kubikwa ku gipimo cy’umukoje cya dogere serisiyusi 90 munsi ya zero (-90©).

Umuyobozi mukuru wa (Africa CDC) Jean Kaseya yatangaje ko umuryango ayobora unejejwe no kuba inkingo za mbere zibonetse kuko aribwo buryo bwo guhangana n’icyo cyorezo gikomeje guhitana amagana no kwandura ibihumbi by’abaturage ba Kongo.

Izi nkingo zoherejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zakorewe muri Danemark n’ikigo gisanzwe gikora imiti cyitwa Bavarian Nordic. Icyiciro cya kabiri cy’izi nkingo nacyo kizagera muri Kongo mu mpera z’uku kwezi kwa cyenda.

Kugeza ubu iyi ndwara y’ubushita imaze kugaragara mu bihugu 13 byo ku mugabane wa Afurika ibihugu birimo Sweden, Pakistan na  Philippines nabyo byamaze kugaragaramo iyi ndwara.

Kuva uyu mwaka watangira abantu 17,500 banduye icyi cyorezo cy’indwara y’ubushita mu gihe 629 bahitanwe nacyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:49 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe