Dusobanukirwe: Ni icyi gitera ibara ry’umuti guhinduka?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’amatangazo akura ku isoko ryo mu Rwanda imiti ya Eferalgan na Tetracycline kubera impamvu zo guhindura ibara, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu, yasobanuye impamvu zishobora gutuma umuti uhindura ibara

Prof Emile Binevenue yagize ati “Impamvu ibara ry’umuti rishoboka guhinduka, hari impamvu nyinshi zishobora kubitera.

Ibara ry’umuti rishobora guhinduka umuti uri mu gukorwa. Prof Emile asobanura ko mu ikorwa ry’umuti ushobora kwandura, ukaba wakwanduzwa n’abakozi bo mu ruganda rukora imiti. Umuti ushobora kandi kwanduzwa n’izindi mpamvu zituruka aho umuti gukorerwa.

Prof Emile kandi avuga ko umuti ushobora guhindura ibara wageze ku isoko. Ibi bigaterwa n’impamvu zinyuranye zirimo uko wabitswe, uko watwawe se uva ahantu hamwe ujya ahandi. Mu kuwubika nabwo ibara rishobora guhinduka kubera ubushyuhe cyangwa ubukonje wabitswe ho atari bwo wagenewe kibikwaho.

Umuyobozi wa Rwanda FDA yasobanuye Kandi ko hari n’igihe ibara ry’umuti  rihinduka kubera ko ibinyabutabire biwugize ubwabyo byahindutse. “Ikinyabutabire kigahinduka ikindi”. Icyo gihe nabwo ngo uwo muti Uba watakaje umwimerere.

Ibi byose ariko umuyobozi wa Rwanda FDA yemeza ko bidasobanuye ko uyu mujyi wa hinduye ibara uba ugomba gutera ingaruka; gusa ngo ukurwa ku isoko kubera kugira amakenga.

Imiti ya Eferalgan na Tetracycline iherutse gukurwa ku isoko ryo mu Rwanda nta muntu yigeze itera ikibazo kugeza ubu. Rwanda FDA ikemeza ko ishobora gukura umuti ku isoko kubera amakuru yahawe n’abanyarwanda cyangwa n’ibindi bigo bikora inshingano nk’izayo mu bihugu bitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:34 pm, Jul 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe