Dynamo BBC yanze kwambara Visit Rwanda iterwa mpaga

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc, ku Cyumweru saa kumi, nyuma yo kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo, Ubuyobozi bwa BAL bwashyize hanze ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat.

Ati “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”

Byabaye nyuma yaho mu mukino ufungura iyi mikino wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73, aho yakinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Iyi myitwarire y’iyi kipe yo mu Burundi ishingiye ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:04 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1020 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe