EAC yabonye umunyamabanga mushya Veronica Nduva

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC bitabiriye Inama ya 23 idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC, Salva Kiir Mayardit, yemerejwemo ishyirwaho ry’Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Veronica Mueni Nduva.

Veronica Nduva yashyizwe muri uyu mwanya na Perezida wa Kenya William Ruto nyuma y’uko Peter Mathuki wari umunyamabanga wa EAC yoherejwe guhagararira Kenya mu Burusiya.

Veronica yari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi. Yatangiye kuyobora ubunyamabanga bwa EAC nyuma y’igenda rya Peter Mathuki. Uyu mugore yamijuje mu bijyanye n’itumanaho ndetse akaba yarize n’ibijyanye na politiki n’imiyoborere muri Kaminuza ya Nairobi.

Abakuru b’ibihugu kandi baraganira ku kigomba gukurikira ho mu gihe urukiko rukuru muri Kenya rwanze ishyirwa ho rya Zablon Muruka Mokua nk’umucamanza mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EACJ), uyu itegeko rya Kenya rizwi nka (Law Society of Kenya) ryanzuye ko adafite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo.

Iyi nama iteranye mu gihe inzego z’uyu muryango ziri gutaka ubukene ndatse zimwe zanahagaritse imirimo. Ibi byatewe no kudatanga imisanzu kwa bimwe mu bihugu binyamuryango.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:35 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe