Ese bigenda bite ngo havuke impanga zidahuje se?

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Nubwo bidakunze kubaho cyane ariko birashoboka cyane ko umubyeyi ashobora kubyara impanga zidahuje ba se kandi zose zikavukira rimwe kandi zitarasamiwe rimwe, ese byaba bigenda bite kugira ngo umubyeyi abyare impanga zidahuje se?

Ushobora kumva ko bidashoboka cyangwa se bigoye ariko ibi ni ibintu bibaho nubwo bibaho gacye cyane, kuko hari inkuru yigeze kuba kimomo yo muri Vietnam, ndetse n’izindi zagiye zigaragara nko muri Amerika n’ahandi, hakaba n’abandi batajya babimenya abana bakarinda bakura.

Uko bigenda kugira ngo umubyeyi abyare impanga zidahuje se; ni igihe umugore yakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo babiri batandukanye kandi ari mu gihe cye cy’uburumbuke kandi imirerantanga ye (ovaires) ikaba yohereje intanga ebyiri.

Ibi bishoboka kandi iyo umugore yakoze imibonano mpuzabitsina nyuma n’abagabo batandukanye mu masaha cyangwa se iminsi yegeranye.

Abahanga bavuga ko intanga ngabo ishobora kugera mu mubiri w’umugore ikaba yamara iminsi igera kuri itanu igitegereje iy’umugore, bivuze ko muri iyi minsi umugore akoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo babiri batandukanye ya mirirantanga ikaza kurekura intanga ebyiri maze za ntanga ngabo zose zikihuza n’intanga ngore hakavamo abana babiri b’impanga badahuje ba se.

Indi mpamvu ni igihe abana bavutse hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘In Vitro Fertilization, IVF.

Ese kuba impanga zidasa byaba ikimenyetso cyo kudahuza ba se?

Kuba impanga zidasa ntibivuze ko ari ikimenyetso cyo kuba badahuje ba se kuko nkuko bisanzwe no mu bandi bana bavukana bashobora kudasa.

Si ngombwa ko buri gihe impanga zivuka zisa kuko hari n’impanga zivuka umwe akaba ari umuzungu undi ari umwirabura kandi bahuje ba se.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:02 am, Apr 27, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 69 %
Pressure 1021 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe