Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, wanahawe inshingano z’ubuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hahita hatekerezwa ko haba hagiye kongera kuba ibiganiro byo gushaka umuti w’ibi bibazo.
Mu butumwa yanyujije kuri X (yahoze ari Twitter), kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, Perezida Museveni yatangaje ko yahuye na Uhuru Kenyatta.
Ati “Nahuye n’umuhuza uyoboye inzira y’amahoro y’i Nairobi yemejwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta, tuganira ku nshingano z’akarere ku izamuka ry’ibibazo mu burasirazuba bwa DRC.”
Uku guhura kwa Perezida Museveni wa Uganda usanzwe afatwa nk’inararibonye muri politiki yo mu karere na Uhuru Kenyatta, kwatumye hatekerezwa ko haba hagiye kubura ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, byakunze kubera i Nairobi.
Uhuru Kenyatta wahawe izi nshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ayobora ibiganiro byahuzaga imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo na Guverinoma ya DRC.
Uhuru Kenyatta kandi yagiye agirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukurikirana izi nshingano yahawe.
Uku guhura kwa Uhuru Kenyatta na Museveni, kubaye mu gihe intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yongeye gukaza umurego, ndetse uyu mutwe ukaba wongeye gufata ibindi bice.
M23 imaze iminsi ishyira hanze amatangazo isaba umuryango w’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku bikorwa bya FARDC n’abo bafatanyije kuba bakomeje kwica inzirakarengane z’abasivile mu bitero by’intwaro ziremereye bagaba mu bice bituwemo n’abaturage.
Uyu mutwe kandi uvuga ko ugishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda yasabaga Guverinoma ya Congo Kinshasa kuganira n’imitwe irimo na M23, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi butabikozwa, buvuga ko budashobora kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba.
Uku guhura wa Museveni na Uhuru Kenyatta, kubayeho kandi nyuma y’iminsi micye Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America isabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuganira n’imitwe yose iri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuvugizi w’Ibiro bya Guverinoma ya USA bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller; tariki 03 Gashyantare yatangaje ko Umunyamabanga w’iki Gihugu ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yaganiriye na Uhuru Kenyatta ku mwuka uri mu burasirazuba bwa DRC.
Matthew Miller yatangaje ko Blinken na Uhuru Kenyatta, banaganiriye ku nzira z’ibiganiro n’ubuhuza hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati “Imyanzuro y’i Nairobi ndetse n’ubufasha bw’abayobozi bo mu karere, ni ingenzi cyane mu gushaka umuti w’amakimbirane.”