Abantu bagera kuri 400 biravugwa ko ari bo bamaze kwicwa n’inzara mu mezi atandatu ashize mu turere twa Tigray na Amhara nk’uko bitangazwa n’urwego rw’umuvunyi muri Ethiopia. Ni mu gihe ibihumbi by’abana bavuye mu ishuri kugira ngo bashake imbuto zo mu gasozi zo kugaburira imiryango yabo.
Muri Mutarama Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri Ethiopia abantu bagera kuri miliyoni 20 bugarijwe n’inzara kubera ikibazo cy’amapfa yibasiye iki gihugu.
Ni amapfa yatewe n’imyuzure n’amakimbirane yagiye ateza intambara z’urudaca mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu.
- Advertisement -
Ubwanditsi