Umuherwe Bill Gates n’itsinda rigize umuryango yashinze wa Bill and Milinda Gates Foundation bari muri Ethiopia ahari gutangizwa imishinga y’ubuhinzi, ubworozi.
Muri uru rizunduka Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari kumwe na Bill Gates basuye umwe mu mirima y’ingano wahinzwe ku bufatanye bwa Leta ya Ethiopia ndetse n’umuryango wa Bill na Melinda Gates.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia abinyujije ku rukuta rwa X yashimiye ubu bufatanye ndetse agaragaza ko uretse mu buhinzi n’ubworozi bwamaze kugera no mu zindi nzego zirimo ubuzima, n’ishoramari.
Minisitiri w’intebe Abiy yatangaje ko ibimaze gukorwa ari ubuhamya bufatika bwemeza ko umubano hagati y’igihugu ayoboye n’umuryango wa Bill na Melinda Gates butajegajega kandi buzakomeza.
Umuherwe Bill Gates wamenyekanye cyane mu ikoranabuhanga ryatumye amara igihe kinini ariwe muherwe wa mbere ku isi, ubu aragenda yimurira ishoramari mu bikorwa bindi bitari ikoranabuhanga nk’ubuhinzi, ubuvuzi ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza binyuze mu muryango wa Bill na Melinda Gates.
Abasesengurira hafi ibi bikorwa bwa Bill Gates muri Afurika ariko bakemeza ko atari ubufasha by’ubugiraneza gusa ahubwo ko hari ubucuruzi bwihishe inyuma kandi birimo inyungu nyinshi.