EU yatoye itegeko ricungira hafi imikorere y’ubwenge bw’ubukorano

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watoye itegeko rigamije kubungabunga ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) no kwirinda ko ryatandukira.

Ni ryo tegeko rya mbere ku isi rijyanye muri uyu murongo ritowe mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rikomeje gutera imbere.

Inteko Ishinga Amategeko ya EU yagaragaje ko iri tegeko rigamije gufasha Abanyaburayi kwizera iryo koranabuhanga ariko kandi no gufasha ko ryakoreshwa hubahirizwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ntiribangamire kamere ya muntu yo guhanga ibishya.

Uyu mushinga w’itegeko wageze mu nteko y’u Burayi muri 2021, nyuma yaho muri 2022 hatangiye kuboneka cyane gahunda za mudasobwa (application) zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, gahunda zishobora kwandika inyandiko ku ngingo runaka, imivugo, amashusho n’ibindi byinshi kandi bigakorwa mu gihe gito cyane.

Ibi ni byo byatumye Abadepite benshi baritora, aho bagaragaje ko iri koranabuhanga rishobora gutuma habaho kuyobya abantu benshi ku isi.

Ku rundi ruhande nubwo hatowe iri tegeko, bamwe mu basesenguzi bagaragaje ko ari intangiriro kuko iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano naryo ritera imbere ku buryo bwihuse, bikaba bizasaba abatuye isi guhora bari maso.

Ikindi kuri iri tegeko ni uko rishobora gufasha n’ibindi bihugu ku isi gutora amategeko nkaryo ajyanye no gucungira hafi iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:34 am, Apr 27, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe