Senateri Evode Uwizeyimana yatunguranye yemeza ko icyo atazi ari amajwi gusa ariko ko uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye uyu munsi mu Rwanda agaragara.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu Senateri Evode yemeje ko nta kigero cy’amajwi kibujijwe gutangazwa. Kuri we ngo niyo yaba 100% bigomba gutangazwa. Ati “Icyo tudafite ni imibare neza ariko ibikorwa byo kwamamaza twagiye tubona biragaragaza ibizavamo.”
Senateri Evode yaciye amarenga ko Perezida Kagame aza gutsinda Aya matora nta kabuza. Ati “Nta mibare igenwe umukandida atagomba kurenza. Paul Kagame nagira 100% tuzarikubitaho zikamwe ayo zitahanye. N’abantu bo muri Komisiyo y’Amatora sinshaka ko bazavuga ngo ariko se ko tubona Paul Kagame ari hafi gusatira 100% hari n’abandi bakandida babiri turavuga ko wenda bafite 0.2%? Turabigenza gute?”
Biteganijwe ko icyerekezo cy’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bitangazwa mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga, ibyavuye mu matora by’agateganyo bikazatangazwa kuwa 20 Nyakanga.