FARDC yasobanuye icyatumye umusirikare wayo arasirwa mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Igisirikare cya RDC (FARDC) cyatangaje ko kibabajwe n’uko umwe mu basirikare bacyo batatu bagenzuraga umupaka yarashwe agapfa nyuma y’uko kuwa kabiri bisanze bageze ku ruhande rw’u Rwanda mu buryo bwo “kwibeshya”.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuwa kabiri zatangaje abo basirikare batatu bavogereye ubutaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu umwe akaba yararashwe agapfa ubwo yarasaga ku bari ku burinzi.

FARDC yatangaje ko uwarashwe agapfa yitwa 2eme Classe Anyasaka Nkoy Lucien, naho icy’u Rwanda kivuga ko abafashwe ari Cpl Anyasaka Nkoi Lucien na Sgt Asman Mapenda Termite.

FARDC ivuga ko ku basirikare b’impande zombi kwisanga ku rundi ruhande rw’umupaka bibaho kenshi, ikinubira ko uwo yarashwe kuko gusa yarenze umupaka yibeshye.

Muri kariya gace k’umupaka hagati ya Rubavu mu Rwanda na Goma muri RDC hashinzwe ubwoko bw’imbago zerekana umupaka zigiye ziri mu ntera runaka.

FARDC ivuga ko ibyabaye kuwa kabiri yabigejeje ku rwego rushinjwe kugenzura no gukora iperereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bishobora kuba hagati y’ibi bihugu ruzwi nka EJVM, ngo rugarure abafunzwe n’uwapfuye.

RDF ivuga ko harimo gukorwa iperereza kuri ibi byabaye.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:53 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1022 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe