Itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 rivuga ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino, abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10.
Ku rundi ruhande ariko n’ubwo bimeze gutyo, abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kujya mu kibuga bo ntabwo bagomba kurenga 6 nk’uko FERWAFA yabitangaje. Ubusanzwe amategeko agenga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere yemeraga abanyamahanga 6 ku rupapuro rw’umukino ruba ruriho abakinnyi 18.
Icyi ni icyifuzo cy’abayobozi b’amakipe cyemewe nyuma y’umunsi nyirizina wo gusoza igura n’igurisha wari taliki 30 Kanama 2024. Abayobozi b’amakipe bari bagaragarije FERWAFA ko baramutse batongereye uyu mubare hari amakipe Yaba ashyizwe mu gihombo kuko yari yaramaze gusinyisha abakinnyi benshi b’abanyamahanga.