FPR -Inkotanyi niyo yatsindiye abadepite benshi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibyavuye mu ibarura ry’Ibanze ry’amajwi y’abagize inteko ishingamategeko batorwa mu buryo bwa rusange burerekana ko ishyaka risanzwe ku butegetsi mu Rwanda rya FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR ari bo begukanye imyanya myinshi n’amajwi 62.67%.

Imitwe ya Paliki ya PL yagize 10,97%, PSD yagize 9.48%, PDI igira 5.01%, Green Party igira 5.30%, PS Imberakuri 5,26% naho umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva agira 0,51%.

NEC ivuga yatangaje ibi nyuma yo kubarura 96.60% by’abatoye bose.

- Advertisement -

Ibi bisobanuye ko n’ubwo FPR Inkotanyi izagira intebe nyinshi mu badepite 53 batorwa mu buryo bwa rusange ariko n’imitwe ya Politiki yose yahatanye na FPR Inkotanyi ikaba yagize amajwi 5% izahagararirwa mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Iyi mitwe ya Politiki yari isanzwe ihagarariwe n’ubundi mu nteko ishingamategeko; izanasubuzwa kandi amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza kuko yose yagejeje amajwi 5%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:56 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 21%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe