FPR yasabye abanyamuryango bayo kutica akazi kubera kwamamaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gihe ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite biteganijwe gutangira kuwa 22 Kamena; umuryango wa FPR Inkotanyi wasabye abanyamuryango bawo kutazica akazi ka buri munsi bitwaje kwamamaza.

Mu ibaruwa yandikiwe abayobozi ba FPR Inkotanyi mu turere twose, Intara n’umujyi wa Kigali risaba kwibutsa abanyamuryango ko kwamamaza bidahagarika imirimo.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi rimenyesha abanyamuryango ko mu gihe bifuza kujya kwamamaza bagomba kubisabira uruhushya abayobozi babo mu mirimo.

- Advertisement -

Iyi baruwa kandi isaba abanyamuryango kutazahagarika gutanga serivisi basanzwe batanga.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame biteganijwe gutangurira I Musanze mu karere ka Musanze.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:56 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe