FPR y’u Rwanda na MCU ya Santarafurika bagiye gufatanya ishoramari

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda na Movement Coeur Unis riri ku butegetsi muri Santarafurika byasinyanye amasezerano y’ubufatanye burimo n’ubw’ishoramari.

Ku ruhande rwa FPR Inkotanyi aya masezerano yashyizweho umukono na Wellars Gasamagera umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi naho ku ruhande rwa MCU amasezerano yasinywe na Simplice Mathieu Sarandji umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri shyaka.

Ni amasezerano arimo ubufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse n’iterambere hagati y’imitwe ya Politiki yombi. Harimo kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi mitwe yombi mu bijyanye n’ishoramari.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Wellars Gasamagera yavuze ko abayobozi n’abayoboke ba MCU bahawe ikaze mu Rwanda kandi ko igihe cyose bazaza bagana u Rwanda bazasanga imiryango ikinguye.

Itegeko rigenga imitwe ya Politiki mu Rwanda riyemerera gukora ibikorwa by’ishoramari biyinjiriza amafaranga ariko ntiriyemerera kwakira inkunga cyangwa se impano ziturutse hanze y’igihugu.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Santarafurika akaba n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka riri ku Butegetsi muri iki gihugu, Mouvement Coeurs-Unis, Simplice Mathieu Sarandji yari mu Rwanda yanakurikiranye amatora nk’indorerezi. Yashimiye uburyo abanyarwanda bihitiyemo umukuru w’igihugu n’abadepite mu mutuzo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:08 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe