Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza yemeza ko atorewe kuyobora u Rwanda yazaca ubushomeri ndetse akanagabanya umusoro.
Ibi Habineza yabitangaje ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kamonyi, yabwiye abari baje kumutega amatwi ko ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda abona gikabije biryo ko atorewe kuyobora u Rwanda yashakira akazi abashomeri bose.
Ati”Dufite gahunda yo gushakira akazi abantu bose bafite ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda hose dutangiriye hano(Kamonyi). N’abandi bafite akazi babona umushahara w’intica ntikize.”
Habineza Frank yavuze ko azakemura ikibazo cy’umushahara fatizo ku murimo umuntu akajya ahembwa umushahara ujyanye n’akazi ya koze ati” Banyarwanda, banyarwandakazi, Banya Kamonyi nimutugirira icyizere tuzashyiraho umushaha fatizo vuba “
Mukugaragaza uko azabigeraho Frank aygize ati”Tugomba gushyiraho inganda ntoya muri buri murenge wo mu Rwanda uko ari 416 buri murenge ufite ikintu uzwiho.”
Uyu mukandida wishyaka riharanira demokadasi no kurengera ibidukikije yavuze ko bamwe mu bo azihutira kuzamurira umushahara ari abarimu ba kaminuza, abaganga, abakozi bo mu rugo ndetse n’abakozi bo mu tubari.
Habineza Frank kandi yavuze ko azagabanya imisoro yemeza ko ihanitse avuga ko umusoro ku nyungu azawuvana kuri 18 ku ijana akawugeza kuri 14 ku ijana. Yavuze kandi ko azagabanya n’inyungu abantu bacibwa iyo bafashe inguzanyo mu mabantu