Frank Habineza  ngo natorwa azaha akazi abashomeri bose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Umukandida  w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza yemeza ko atorewe kuyobora u Rwanda yazaca ubushomeri ndetse akanagabanya umusoro.

Ibi Habineza yabitangaje ubwo yiyamamarizaga  mu karere ka Kamonyi,  yabwiye abari baje kumutega amatwi ko ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda abona gikabije biryo ko atorewe kuyobora u Rwanda yashakira akazi abashomeri bose.

- Advertisement -

Ati”Dufite gahunda yo gushakira akazi abantu bose  bafite ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda hose dutangiriye hano(Kamonyi). N’abandi bafite akazi babona umushahara w’intica ntikize.”

Habineza Frank yavuze ko azakemura ikibazo cy’umushahara fatizo ku murimo umuntu akajya ahembwa umushahara ujyanye n’akazi ya koze  ati”  Banyarwanda, banyarwandakazi, Banya Kamonyi nimutugirira icyizere tuzashyiraho umushaha fatizo vuba “

Mukugaragaza uko azabigeraho Frank aygize ati”Tugomba gushyiraho inganda ntoya muri buri murenge wo mu Rwanda uko ari 416 buri murenge ufite ikintu uzwiho.”

Uyu mukandida wishyaka riharanira demokadasi no kurengera ibidukikije yavuze ko bamwe mu bo azihutira kuzamurira umushahara ari abarimu ba kaminuza, abaganga, abakozi bo mu rugo ndetse n’abakozi bo mu tubari.

Habineza Frank kandi yavuze ko azagabanya imisoro yemeza ko ihanitse   avuga ko umusoro ku nyungu azawuvana kuri 18 ku ijana akawugeza kuri 14 ku ijana.  Yavuze kandi ko  azagabanya n’inyungu abantu bacibwa iyo  bafashe inguzanyo mu  mabantu

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:43 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe