Frank Habineza yagaragaje ko nta terambere rishoboka urubyiruko rushomye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) Dr Frank Habineza yavuze ko iterambere ry’Igihugu ritagerwaho neza mu gihe hari umubare munini w’abashomeri barimo urubyiruko kandi arizo mbaraga z’Igihugu.

Yagaragaje ko natorerwa kuyobora u Rwanda, ibyo azashyiramo imbaraga ari ukurandura ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko. Dr Frank Habineza yabitangarije mu karere ka Gisagara mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Habineza Frank yagaragaje ko afite ingamba zo guca burundu ubushomeri hahangwa imirimo ishingiye ku nganda nto avuga ko zizubakwa muri buri murenge.

- Advertisement -

Aganira n’abanyagisagara Habineza yavuze ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose abaturage bakabona isoko ry’umusaruro wabo harimo umuceri bahinga ahitwa i Gikonko.

Yagaragaje ko kumutora atari ukwibeshya bitewe nuko ari umuntu wifuriza ineza abaturage kandi wanga akarengane.

Ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank binajyana kandi no kwamamaza abadepite b’iri shyaka rya Green Party. Dr Frank Habineza kandi yari yiyamamaje mu matora ya 2017 aratsindwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:24 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe