Umukandida Perezida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR yasabye umuryango w’abibumbye (UN) guhagarika kuba indorerezi mu bibazo by’amakimbirane hagati y’ibihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga Frank Habineza yabajijwe ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, agaragaraza ko abaye Perezida w’u Rwanda yakurikirana isinywa ry’amasezero y’amahoro. Yavuze ko yaharanira ko ibihugu bibana neza nta ntambara kandi nta kwishishanya.
Umukandida Frank ariko kandi agasanga kimwe mu bituma amahoro ataboneka harimo n’amasezerano atubahirizwa. Ati “Dufate nk’urugero rwa M23 amasezerano yarasinywe menshi ariko iyubahirizwa ryayo ryarananiranye. Twe twasaba n’umuryango w’abibumbye kutaba indorerezi gusa, ahubwo mu gihe hari amasezerano yaganiriweho agasinywa, ubwo utubahirije ibiri mu masezerano bikaba byamugiraho ingaruka kuko biba byasinywe mu nyungu z’abaturage.”
Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yagarutse cyane ku ngingo y’ububanyi n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda mu kwiyamamaza kwe. Birimo ibimaze iminsi butabanye neza n’u Rwanda nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Burundi.