Frank Habineza yashimiye abanyabugesera batumye aba umudepite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kandida Perezida Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR yageze mu karere ka Bugesera ashimira abaturage bagize uruhare mu kumwinjiza mu nteko ishingamategeko.

Dr Frank Habineza wari usanzwe ari umudepite yashimiye abaturage b’umurenge wa  Juru ngo bahaye ishyaka rya Green Party amajwi yatumye binjira mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko ubwo yageragamo hari byinshi yakoreye ubuvugizi kuri Bugesera birimo kwegereza abaturage ubuvuzi.

Frank Habineza avuga ko ubwo yari mu nteko ishingamategeko ngo 70% y’ibyo ishyaka rye ryasabye byakozwe.

- Advertisement -

Yijeje abanyabugesera  ko natorerwa kuyobora u Rwanda azakuraho burundu umusoro w’ubutaka kuko yemera ko igihugu cy’u Rwanda ari Imana yagihaye Abanyarwanda, bityo badakwiye kwishyura ibyo yabahaye.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryari risanzwe rifite intebe ebyiri mu nteko ishingamategeko iya Frank Habineza n’iya Jean Claude Ntezimana.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Kandida Perezida Frank Habineza binajyana kandi no kwamamaza abakandida depite 50 b’iri shyaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:34 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe