Umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Ni ibikorwa byabimburiwe n’akarasisi ko kwiyereka abanyakigali.
Abayoboke b’Ishyaka Democratic Green Party bakiranye urugwiro Umukandida wabo Dr Frank Habineza, bagira bati ‘Habineza, urumuri, igisubizo n’icyizere cy’Abanyarwanda ‘akarasisi ko kwiyereka abanyakigali.
Abaturage b’i Bweramvura mu Karere ka Gasabo kandi bamurikiwe abakandida 50, bahagarariye Green Party ku mwanya w’ubudepite.
Umunyamabanga Mukuru wa Democratic Green Party, Ntezimana Jean Claude, yasabye ko babaha amajwi bakazinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bazabakorere ubuvugizi mu bijyanye no kugabanya imisoro, gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Bimwe mu byo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR rigaragaza ko ryiteguye kugeza ku banyarwanda riramutse rigeze ku butegetsi harimo ko ryashyiraho uburyo bwo gufasha abafite Mituweri kugurira imiti hose, harimo kugabanya ikigero cy’ibishomeri mu rubyiruko hubakwa inganda nto muri buri murenge w”igihugu.