Gakenke: Ingo 117 ziyemeje gusezerera mu mategeko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imiryango 117 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Karere ka Gakenke igiye gusezeranywa mu Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni ubukwe bwatashywe n’abarimo Minisitiri w’uburenganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee ndetse n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowabahunde Maurice.

Muri aka karere ka Gakenke inzego z’ubugenzacyaha zigaragaza ko hakiri ibyaha bibangamiye umuryango n’uburinganire by’umwihariko. Izi nzego zigaragaza ko muri uyu mwaka wonyine hakiriwe ibirego by’ihohoterwa bigera kuri 385.

Muri ibi birego ngo ibigera kuri 50% bijyanye n’iby’abashakanye, kandi abenshi muri aba iyo inzego bikurikiranye zisanga batarasezeranye binyuze mu mategeko.

- Advertisement -

Inzego z’ubuyobozi zasobanuriye abagiye gusezerana imbere y’amategeko ko uburinganire mu mategeko busobanuye ko umugabo n’umugabo n’umugore bareshya, bityo ko ibyo amategeko yemerera aba abyemerera na mugenzi we bashakanya ndetse ibyo abuza umwe akaba anabibuza undi.

Ibikorwa by’icyi cyumweru cyahariwe kuzirikana kunihame ry’uburinganire birakomeje mu turere dutandukanye tw’igihugu, bizasozwa kuwa 27 Nzeri uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:30 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe