Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano bameneye mu ruhame inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro 3500 hafatwa abantu bane bakurikiranyweho kuzikora no kuzigurisha abaturage.
Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwatangaje ko abafatanwe izi nzoga ni abagabo batatu n’umugore umwe, bafatiwe mu cyuho bazicururiza mu tubari duherereye mu mudugudu wa Birembo, akagari ka Ngara, mu murenge wa Bumbogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kwabo byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.