Gen. Kabarebe yakebuye abarota kujya mu mahanga batagiye kwiga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga General Rtd James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ruba mu mahanga yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe yatuma umunyarwanda aba mu mahanga atari ugushaka ubumenyi.

Gen Rtd Kabarebe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba hanze y’u Rwanda babarirwa muri 50. Muri icyi kiganiro Gen Rtd Kabarebe yavuze ko ubu u Rwanda ari igihugu gifite ibikenewe byose kugira ngo kigire iterambere.

Kuri Gen James Kabarebe uretse kwiga nta yindi mpamvu n’imwe yatuma umunyarwanda uyu munsi ataba mu gihugu cye. Ati “ni iyihe mpamvu yindi yatuma uba mu mahanga ubaye utaragiyeyo gushaka ubumenyi, no kwiga imikorere iteye imbere yagufasha kwiteza imbere wowe ubwawe no guteza imbere igihugu cya we?

- Advertisement -

Ministiri Kabarebe yavuze ko igiciro byasabye ngo igihugu kibohorwe ndetse kibe uko kimeze ubu kitapfuye ubusa. Asaba uru rubyiruko kurushaho gusigasira umurongo w’iterambere igihugu cyafashe. Ati ” Ubu nta muntu n’umwe udaterwa ishema no kuvuga ko ari umunyarwanda. Igihugu Kiri mu biganza byabyu ubu ni ahanyu ho ku cyubaka no kugiteza imbere.”

Rtd Gen James Kabarebe arangaje ibi mu gihe benshi mu rubyiruko usanga bafite inyota yo kuva mu Rwanda bakajya mu bihugu by’amahanga bibwira ko ariho babona ubuzima bwiza. Uretse abari mu gihugu kandi hari n’ababona amahirwe yo gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda ariko bakagenda ntibagaruke.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:38 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe