Gen Muhoozi yatangaje ko ataziyamamariza gusimbura se mu 2026

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ataziyamamariza kuba Perezida ngo asimbure se mu mwaka wa 2026 nk’uko benshi bari babyiteze.

Gen Muhoozi anyuze kuri X yagize ati “Ndashaka gutangaza ko ntazaba ndi ku rupapuro rw’itora mu mwaka wa 2026. Nyagasani Imana yansabye kubanza kwita ku Gisirikare cye. Ubwo rero, nshyigikiye n’umutima wanjye wose kandidatire ya Perezida Yoweri Museveni mu matora ataha.”

Mu butumwa bwa Gen Muhoozi ariko yaciye amarenga ko agifite umugambi wo kuzasimbura. Ati ” Nta musivili uzayobora Uganda nyuma ya Perezida Museveni inzego z’umutekano ntizizabyemera. Umuyobozi uzakurikiraho ni umusirikare cyangwa umupolisi.”

- Advertisement -

Perezida Museveni uherutse kuzuza imyaka 80 y’ubukure amaze imyaka 38 ku butegetsi muri Uganda. Amatora yo mu 2026 azaba Museveni amaze imyaka 40 ayobora Uganda.

Benshi mu basesengura Politiki ya Uganda babona Gen Muhoozi nk’utegurirwa gusimbura se ku butegetsi. Uyu muhungu mukuru wa Perezida unakuriye igisirikare ni umwe mu bagaragaye cyane mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda mu myaka 2 ishize ubwo wazagamo agatotsi. Gusa aherutse kumvikana anenga ubutegetsi bwa se kuba burebera abayobozi barya ruswa ku mugaragaro bakadindiza iterambere ry’igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:19 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe