Gen. Muhoozi yujuje imyaka 50 atera ibiti 50

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

General Muhoozi Kainerugaba Umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yujuje imyaka 50 haterwa ibiti 50 anashishikariza abaturage kwita ki bidukikije.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X Gen Muhoozi yavuze ko ashimira ibihumbi by’abanya Uganda n’abo hanze ya Uganda bamwifurije isabukuru nziza. Ati “kuri uyu munsi njye na Charlotte n’agakobwa kacu gato twifatanije n’abasirikare ba SFC mu gutera ibiti 50.”

Yakomeje ati “Umuhanga yaravuze ngo igihe cyiza cyo gutera ibiti cyari mu myaka 20 ishize. Ikindi gihe cyiza ni uyu munsi. Dufite inshingano duhuriye ho twese yo kwita ku bidukikije no kurwanya itemwa ry’amashyamba”.

Gen. Muhoozi umugore we n’umwana bafunguye ibitaro byo kwita ku bana bakivuka

Ku isabukuru ya Gen Muhoozi kandi hanatashywe ku mugaragaro ibitaro byita ku bana bakivuka by Dr Ronard Bata Memorial Hospital biri mu kigo cya Gisirikare cya Entebbe. Ibi bitaro byatangiye ari ikigo nderabuzima mu myaka 11 ishize ubu byashyizwe ku rwego rw’ibitaro bya gisirikare.

Gen Muhoozi Kainerugaba afatwa na benshi mu bakurikiranira hafi politiki ya Uganda nk’utegurirwa kuzasimbura se ku butegetsi. Isabukuru ya Gen. Muhoozi kandi ifatwa nk’umunsi udasanzwe kuko mu mwaka wa 2022 uyu munsi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:10 am, May 4, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1023 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe