Rwanda Gen. Z na Perezida Kagame mu kwezi kwa buki

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri iyi minsi ubu hagezweho ibikorwa by’urubyiruko rwiswe Generation Z mu Karere. Uru rubyiruko rwiganjemo abari munsi y’imyaka 30 baherutse gukora ibisa n’impinduramatwara mu gihugu cya Kenya ndetse n’ibihugu nka Uganda biryamiye amajanja bikeka ko isaha n’isaha byabakomerana.

Mu gihe akarere ka Afurika y’i Burasirazuba gasa n’akanyeganyejwe n’ibyabereye muri Kenya, mu Rwanda ho imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite yari irimbanije. Ndetse umunsi umwe mu yo yageneye kwiyamamaza, umukuru w’igihugu yafashe amasaha hafi atatu aganiriza urubyiruko rugaragara cyane ku mbugankoranyambaga.

 

- Advertisement -

Kucyi Perezida Kagame atakoze ikiganiro n’itangazamakuru ahubwo akaganiriza Gen Z yo ku mbuga nkoranyambaga?

Intwaro ya mbere uru rubyiruko rufite ni ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga. Ni mu gihe kandi ubu aho isi igeze ibikorwaremezo byubatswe, umuyobora mugari wa Interineti wageze mu Rwanda abenshi badukiriye izi mbugankoranyambaga bakazibyaza umusaruro ubu niwo murima bahinga ho kandi bakeza bagasarura.

Kuri izi mbuga nkoranyambaga urubyiruko uyu munsi ruragutaka ukaba Igitangaza cyangwa se rukagutera ibyondo ugahinduka igicibwa. Ntibisaba kuba mwahuye cyangwa se muziranye. Bisaba Telefoni ngendabwa gusa na MBs n’ubwo zaba iza 200 Frw.

Benshi muri aba usanga bafite ibihumbi by’ababakurikirana kandi bakabagezaho ibyo bashatse ntawe babanje kubisabira uruhushya cyangwa ngo babanze kubikosozaho.

Kuri izi mbuga nkoranyambaga niho hasigaye hanyuzwa amakuru akagera kuri benshi mu masegonda. Ntibigisaba gutega amatwi radiyo cyangwa kureba Televiziyo. Ubu itangazo riri ku mbuga nkoranyambaga rigera kuri benshi kuruta iriri mu bitangazamakuru byahoze bimenyerewe.

Perezida Kagame yarebye kure yiyegereza uru rubyiruko mu ntego eshatu. Intego ya mbere ni ukwigisha urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Bigakorerwa ku Mulindi wa Byumba aho neza neza amabwiriza y’urugamba yatangirwaga. Ibi bizatuma uru rubyiruko ruhagurukira uwo ari we wese wagoreka amateka Kandi rukaba rwamunyomoza rusobanukiwe neza icyo rubuga. Perezida Kagame yanabikomojeho muri iki kiganiro aho yabwiye urubyiruko ko umusanzu warwo ari ukurinda ko amateka mabi yakwisubira.

Intego ya kabiri ni ukwiyamamaza nk’umukandida Perezida uhatanira kuyobora u Rwanda indi manda. Ibi bigaragarira mu gihe nyirizina ikiganiro cyakorewe. Ikiganiro nk’icyi gikozwe mu bihe byo kwiyamamaza iteka inkuru zigikurikira haba ku binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ziherekezwa n’amafoto. Yaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame Yaba n’uru rubyiruko abenshi bari bambaye ibirango by’ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Uyu ni umuvuno wo kwiyamamaza Kandi bikagera kure.

Intego ya gatatu ari nayo ikomeye cyane ni ukwiyegereza uru rubyiruko. Umukuru w’igihugu yeretse urukundo aba basore n’inkumi bijyana no kubareshya. Ibi bigaragarira cyane mu buryo benshi yagiye ababwira ko asanzwe abakurikira ku mbuga nkoranyambaga, akabereka ko ibyo bandika ibyo bavuga aba abikurikirana. Uretse kunezezwa no kuba umukuru w’igihugu akurikirana ibyo bandika, uru rubyiruko rwananejejwe cyane no gufata amafoto na Perezida Kagame ndetse na Madame we Jeanete Kagame. Aya mafoto benshi bemeza ko bazayabika ahatagera ibyonnyi yahise afata bugwate imbuga nkoranyambaga.

Bivuze icyi ku hazaza h’u Rwanda

Mu gihe urubyiruko rwo mu bihugu by’akarere rusa n’urwahagurukiye ubutegetsi, rugaragaza ko rwirengagizwa. Ubu mu Rwanda ubuyobozi bwa Kagame Paul n’urubyiruko rwa Gen. Z ni cira nikubite.

Ni mu gihe kandi ubu urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe Minisiteri ishinzwe gukurikirana ibikorwa byarwo. Ikanakurikira by’umwihariko ibikorwa by’abahanzi. Abafite ibitekerezo bagafashwa kubona ubushobozi bwo kubyubaka mo ibifatika.

Ibi bitanga icyizere ku hazaza hazira gusubira inyuma haba mu bumwe bw’abanyarwanda cyangwa mu bukungu bw’ibihugu.

Ubu kandi birasa nk’aho mu Rwanda nta mpamvu yo kwihimba amazina ku mbuga nkoranyambaga kuko mu gutumira abakoresha izi mbuga hari abatumiwe bakoresha amazina y’amahimbano. Aba bahawe ubutumire mu mazina yabo bwite nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ko izina wakwihimba ryose uri ku mbuga nkoranyambaga ntibigoye kuba wamenyekana uwo uri we wa nyawe. Iri rikaba isomo na Gasopo ku wibwiraga ko ashobora kwihimba izina ku mbuga nkoranyambaga agakora ibyaha yibwira ko atazamenyekana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:02 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe