Gicumbi: Inkuba yakubise abakinnyi 8 muri Shampiyona y’abagore

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Inkuru dukesha Kigalitoday, ivuga uko  ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gicumbi harimo kubera umukino, inkuba yakubise abantu umunani barimo abakinnyi na Team Manager (ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe), barahungabana.

Ni mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, wahuzaga Inyemera WFC na Rambura WFC kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, aho byageze ku munota wa 65 imvura iguye, inkuba irakubita, bamwe mu bakinnyi bagwa igihumure, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today uko abo bakinnyi bamerewe mu bitaro bya Byumba aho barwariye.

- Advertisement -

Ati “Inkuba yakubise ubwo bakinaga umupira, abakinnyi barindwi na Team Manager umwe bagwa igihumura, bagize ikibazo cyo kwikanga, ndetse umukobwa umwe akomereka ku mutwe aho bigaragara ko ku musatsi inkuba yamutwitse”.

Arongera ati “Twavuganye n’abaganga bari kubitaho mu bitaro bya Byumba, batubwiye ko batangiye kumera neza, uretse umwe yatwitseho umusatsi niwe ufite agakomere ariko kadakabije, bashobora gusezererwa mu gitondo”.

SP Mwiseneza, yasabye ko ahantu hari ibikorwaremezo bitandukanye, ahahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.

Ati “Ahari ibikorwaremezo nka biriya, ahahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa imirindankuba, kuko n’ubundi imvura ishobora kugwa bugamye muri stade inkuba ikaba yabakubita, ahantu nk’aho hakwiye imirindankuba”.

Muri abo bakinnyi bari mu bitaro, abenshi ni ab’ikipe ya Rambura WFC.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 am, Oct 10, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe