Goma: Ntibavuga rumwe ku bwicanyi bwiswe iterabwoba

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo baravuga ko kuva ukwezi kwa Mata kwatangira abantu nibura 10 bamaze kugwa mu bikorwa bitarabonerwa igisobanuro by’ubwicanyi bwa hato na hato i Goma.

Aba vuba ni abaturage 3 barashweho urufaya rw’amasasu ku wa gatatu tariki ya 10 Mata 17h45, rwagati muujyi wa Goma.

Aba bishwe bakurikiye abandi baturage batatu na bo barasiwe muri resitora iherereye mu gace kitwa MAJENGO Avenue KAVUMU kuwa kabiri 09 Mata. Bigakekwa ko uwabarashe ari umusirikare wo mu mutwe w’abarinda umukuru w’igihugu.

Sosiyete sivile yamaganye ubu bwicanyi ndetse isaba guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira icyo ikora ngo ihagarike ubu bwicanyi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwemeje ko ubu bwicanyi ari ibitero by’iterabwoba ndetse bwasabye abaturage kugira ituze. Faustin Kapend, Umuyobozi wungirije wa Goma yagize ati ” Ibiri gukorwa ni iterabwoba, twatangiye kubikoraho iperereza kandi ejo tuzagirana inama n’inzego zose bireba.”

Ibivugwa n’ubutegetsi bwa Goma ariko siko byakiriwe mu baturage kuko hari abanze guceceka maze babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko umujyi wa Goma ubu ugaragaramo abantu benshi bitwaje intwaro kandi batari abasirikare b’igihugu. Hari abakomeje kugaragaza ko ikoreshwa ry’imbunda muri ubu bwicanyi ari ingaruka zo guha imbunda abaturage batigeze imyitozo ya gisirikare bazwi nka Wazalendo.

Aba ba-Wazalendo bumvikanye cyane mu ntambara ingabo za Leta ya Kongo FARDC zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku rundi ruhande ariko, hari n’Abanyekongo bashyigikiye Leta yabo bakomeje kugaragaza ko umutwe wa M23 ari wo uri inyuma y’ubu bwicanyi ngo ugamije kwangisha abatuye Goma ubutegetsi bwa Perezida Tchisekedi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:35 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1019 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe