Google yirukanye abakozi 28 bigaragambije bamagana amasezerano na Israel

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Uruganda rwa Google rwamaze kwirukana mu kazi abakozi 28 bashinjwa gutegura no kugaragara mu myigaragambyo yamagana amasezerano hagati ya Google na Leta ya Israel. 

Aba bigaragambije bari bitwaje ibyapa byanditse ho amagambo avuga ko bamaganye ubufatanye na Leta iri gukora jenoside. Ibyapa bigira biti “Nta yindi jenoside gushaka kubera Inyungu; Twifatanije n’abanye Palestine, abarabu n’aba Islam bakoresha Google.”

Aba bigaragambije ngo binjiye mu biro by’umuyobozi ushinzwe gucuruza porogramu za mudasobwa za Google biri ahitwa Sunnyvale. Uretse Sunnyvale Kandi iyi myigaragambyo yanabereye I New York na California.

Umuvugizi wa Google yabwiye CNN ko iyi myigaragambyo ngo yateguwe n’itsinda rigari ry’abantu batari abakozi ba Google ariko ngo binjije aya matwara mu bakozi bacye bifatanya nabo.

Iperereza ngo riracyakomeje n’ubwo aba 28 bo bamaze gufatirwa ibihano.

Google iherutse gusinyana amasezerano na Leta ya Israel yo kugurisha porogramu za mudasobwa. Ni amasezerano afite agaciro ka Miliyali 1.2$. Aya masezerano arimo gucuruza programu za mudasobwa zikorwa na Google kuri Leta ya Israel ndetse no ku gisirikare cya Israel.

Abayanenga bashinja Google kutita ku bwicanyi buri gukorwa na Israel muri Gaza ahubwo ngo ikaba yitaye ku nyungu gusa. Ubu banongeye ho kandi ko Google ngo yitaye ku mafaranga y’umurengera izunguka ikanga kumva abakozi bayo.

Israel ihakana ibyo gukora jenoside muri Gaza ahubwo ikemeza ko iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas. Ngo wayigabye ho ibitero taliki 07 Ukwakira umwaka ushize ukica abarenga 1,200 ukanashimuta ababarirwa muri 250.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:30 am, May 2, 2024
temperature icon 21°C
heavy intensity rain
Humidity 94 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe