Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryandikiye Komisiyo y’igihugu y’amatora risaba ko Madame Carine Maombe asimbuzwa Madame Masozera Icyizanye mu badepite 2 iri shyaka ryatsindiye mu nteko ishingamategeko.
Mu ibaruwa yandikiwe Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyizwe ho umukono na Perezida wa Green Party Dr Frank Habineza igaragaza ko Madame Maombe Carine asimbujwe kubera impamvu zitihanganirwa. Ni impamvu zitasobanuwe.
Iyi baruwa igaragaza ko ishyaka Green Party rihisemo gutanga Madame Masozera Icyizanye wari nomero ya 3 ku rutonde rw’abakandida Depite batanzwe n’uyu mutwe wa Politiki.
Mu matora yo kuwa 14 na 15 Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR kimwe na PDI, na PS Imberakuri batsindiye imyanya ibiri ibiri mu nteko ishingamategeko.
Muri manda ishize kandi iri shyaka nabwo ryari rifite abadepite 2.