Guhagararira abagore mu nteko bizasaba inkundura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa Kabiri taliki 21 Gicurasi wari umunsi wa Gatatu wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora wo kwakira kandidatire ku bifuza kuba abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Umubare munini w’abakirwa ni abifuza guhagararira icyiciro cyihariye cy’abagore. 

Abakandida bigenga bakiriwe ni 2 mu badepite rusange, abiyamamaza mu byiciro byihariye barimo abagore 17, urubyiruko 3 ndetse n’abafite ubumuga 2.

Muri rusange uyu munsi wa gatatu wasize ku cyiciro cyihariye cy’abadepite bahagarariye abagore, abakandida bose hamwe bakiriwe mu minsi itatu babaye 66. Mu gihe imyanya ihatanirwa muri icyi cyiciro ari 24. Ibi byatumye icyiciro cyabagore ari cyo kugeza ubu kiza ku isonga mu kugira abakandida benshi ugereranije n’ibindi byiciro.

- Advertisement -

Amatora y’abahagarariye abagore mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite akorerwa ku rwego rw’uturere bakomoka mo. Niba ubusabe bw’abagore bahatanira kuba abadepite bahagarariye icyiciro cy’abagore bukomeje ku muvuduko buri ho nta gushidikanya ko taliki 30 Gicurasi abashaka kuba abakandida bazaba barenga 100.

Imyanya bahatanira ni imyanya ingana na 30% by’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda. Mu minsi 3 abifuza guhagararira urubyiruko bamaze kwakirwa ni 7. Barahatanira imyanya 2. Abifuza guhagararira ikindi cyiciro cyihariye cy’abafite ubumuga ni 4. Barahatanira umwanya umwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:00 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1012 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe