Kuva mu mwaka wa 2010, imyaka ibaye 14 porogaramu ikorerwamo akazi ko gutanga imishahara ku bakozi ba Leta y’u Burundi ikoreshwa n’abanya Tunisia ndetse bakabikorera muri Tunisia. Abagize inteko ishingamategeko y’uburundi basanga ibi ari ubundi bukoloni.
Ubwo Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo yitabaga inteko ishingamategeko y’u Burundi abadepite bagize Komisiyo y’umutungo w’igihugu bagaragaje ko icyi ari ikibazo iyi Minisiteri ikwiriye gushaka uko cyakemuka. Abadepite bagaragaje ko ubwigenge bw’u Burundi ngo bwavogerewe kuko abanyamahanga batari bakwiriye kuba bamenya uko umukozi wa Leta y’u Burundi ahembwa. None ahubwo nibo babagenera uko amafaranga abageraho.
Umwe yagize ati “Turabona ko hari abahanga babikoresha bari mu gihugu cya Tunisia. Mu gihugu cy’u Burundi uku tucyizi kingana, ubu turabuze abahanga b’aba Informaticiens b’inzobere bashobora kudufasha?”
Hari abadepite bagaragaje ko bishoboka ko hari abakozi b’iyi Minisiteri y’abakozi ba Leta bashobora kuba bafite inyungu mu kuba iri kornabihanga ryo guhemba rikoreshwa n’abanyamahanga. Mu bindi bibazo abadepite bagaragaje ko banenga iri koranabuhanga harimo kuba hari abakozi ryerekana ko batangiye akazi mu mwaka wa 203 bakibaza ukuntu ikoranabuhanga ridashobora gutahura ko umuntu atamara imyaka irenga 1820.
Minisitiri w’abakozi ba Leta Venuste Muyabaga yemeye ko hari amakosa yabaye ho ariko ko mu minsi ya vuba azakosorwa ibi byose bigakorerwa mu Burundi. Yagize ati ” Aba Informaticiens turabafite Kandi bazi ubwenge, turimo turabikora kugira iyo mishahara igere kuri ba nyirayo nta munyamahanga ushyizemo ukuboko.”
Ikindi uyu mu Minisitiri yagaragarije abadepite ni uko mu masezerano u Burundi bwagiranye n’iyi Sosiyete y’ikoranabuhanga yo muri Tunisia harimo ingingo isaba abanyatunisia kwigisha abarundi iri koranabuhanga ngo nabo bazagere Aho babyikorera ariko kugeza ubu ngo aya masomo ntayigeze atangwa. Leta yemeye ko habaye ho uburangare.