Perezida Kagame yongeye kwihaniza abagabo bagifite umuco wo gukubita abagore abibutsa ko atari ubugabo kandi ko amategeko n’umuco bitabyemera.
Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Perezida Kagame yashimye umusanzu w’abagore mu kubaaka igihugu mu myaka 30 ishinze gishegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu bagize akamaro.
Umukuru w’igihugu yavuze ko uhereye kuri aka kamaro abagore badakwiye kugirirwa nabi ko kubagirira nabi ari ukugirira nabi igihugu.
Perezida ageze ku bagabo bagikubita abagore yababwiye ko bitazihanganirwa.
Ati”Ibintu by’ihohoterwa byo ni ugukabya ntabwo bikwiriye kuba na gato, ntabwo bikwiriye kuba na rimwe nta n’ubwo abantu bakwiye kubyihanganira. Reka mbanze mpere no ku mugore ubwe ntakwiye kubyihanganira, hari bamwe bumva ko ikije cyose cyemerwa cyangwa ko iyo umugabo yarakaye iyo yabuze ikindi akora yaza umujinya wose akawumarira ku mugore”
Perezida Kagame yashimangiye ko gukubita umugore nta bugabo burimo kuva na cyera mu muco nyarwanda.
Ati”Nta n’ubwo nzi ko ari ikinyarwanda, si amajyambere, si ikinyarwanda ntabwo biri mu muco nyarwanda byavuye he? bituruka he? umugabo gubita umugore! wagiye ugahimbira kubandi bagabo bakagukubita se ahubwo? aho se harimo bugabo ki? ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe”.
Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hagiyeho amategeko abihana ariko ikibabaje ari uko hari benshi batamenyekana, yibutsa ko uretse amategeko abibuza akanabihana n’umuco ukwiye kubibuza kuko aricyo gitanga amahoro n’ituze mu bantu.
Perezida Kagame yemeza ko umugore ari inkingi ifasha ku iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange yavuze ko nk’umuyobozi w’igihugu abibona umusanzu bitanga mu iterambere ry’igihugu kuva igihe cyo kubohora igihugu