Gukuba kane abaganga mu myaka ine: Urukiramende rwa Guverinoma mu buvuzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ministeri y’ubuzima igaragaza ko umuganga umwe mu Rwanda ubu abarirwa abaturage 1000 agomba kuvura mu gihe ishami ry’umuryango w’abibbumbye ryita ku buzima riteganya nibura abaganga 4 ku barwayi 1000; icyo cyuho kandi kikanajyana n’icy’imbangukiragutabara zikiri 210 mu Rwanda bivuze ko imbangukiragutabara imwe igenewe abanyarwanda hafi ibihumbi 62.

Uburyo bw’imyigishirize y’abaganga mu Rwanda, butagize impinduka zibukorwamo, abashakashatsi berekanye ko umubare w’abaganga ukwiriye mu Rwanda wazagerwaho myaka 187.

Ministeri y’ubuzima igaragaza ko imaze amezi 7 itangiye gahunda yo gukuba 4 umubare w’abaganga mu gihe cy’imyaka 4. Ibi ngo biratanga icyizere kuko mu mwaka umwe abanyeshuri binjiraga muri kaminuza bagiye kwiga ubuvuzi (Medecine) babaga ari abanyeshuri 100; uhereye umwaka ushize uyu mubare wakubwe gatatu kuko Kaminuza zigisha ubuvuzi zakiriye abarenga 300.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yemeza ko iyi gahunda izakomeza ndetse ngo umubare w’abajya kwiga ubuvuzi bagiye kwikuba 4 uhereye uyu mwaka.

Ku kijyanye n’ababyaza uyu mwaka Minisiteri ivuga ko iri gutegura ababyaza 1000 biga igihe gito ndetse ngo abenshi bazajya bigira mu bitaro 10 mu gihugu byashyizwe ku rwego rwo kuba byakwigisha.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara gikunda kugarukwaho cyane, Minisante igaragaza ko mu gihugu hose ubu hari hasanzwe hari imbangukiragutabara 210 kandi hakenewe izirenga 500 kugira ngo umunyarwanda uhamagaje imbangukiragutara imugereho nibura mu gihe cy’iminota 10.

Minisante ivuga ko uyu mubare ugomba kwikuba nibura kabiri bitarenze uyu mwaka wa 2024 kuko hari imbangukiragutabara 200 zamaze gutumizwa ku bufatanye n’umuryango wa Imbuto Foundation.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko nizimara kugezwa mu bitaro ngo zizanashyirwamo ikoranabuhanga rituma uwayihamagaje abasha kumenya aho igeze iza kumutabara hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Ibyo rero biraza gutuma wa muturage ukeneye ubuvuzi abubona koko n’uri mu rugo agahamagara ubutabazi akabubona ndetse na ba baganga b’inzobere bazaba barangiza kwiga bakwira hose”.

Minisiteri y’ubuzima kandi ivuga ko iri gutegura uburyo umuganga ukorera mu bice by’icyaro bigoye kugerwamo; agiye kujya ahabwa agahimbazamusyi k’inyongera ku mushahara we, bikazagabanya ukwinuba kwa bamwe mu baganga banga kujya gukorera kure.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:35 pm, Jan 10, 2025
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 6:00 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe