Guverinoma nshya yashyizweho nk’umukuru w’igihugu kuwa 16 Kanama 2024 biteganijwe ko irarahirira inshingano kuri uyu wa mbere taliki 19 Kanama.
Ni Guverinoma igizwe n’aba Minisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba Leta 9. Biganjemo abahoze muri Guverinoma yashoje manda y’ubushize. Abashya muri iyi Guverinoma ni batatu.
Ni Guverinoma yitezweho akazi kenshi muri iyi manda hagendewe kubyo umukuru w’igihugu yagiye yemerera abanyarwanda mu gihe yiyamamarizaga. Ndetse no ku butumwa aherutse gutanga ubwo yakiraga indahiro z’abadepite na Minisitiri w’intebe. Ubwo umukuru w’igihugu yagaragazaga ko icyi ari igihe cyo gukemura ibibazo birimo.
Akazi gategereje aba bagize Guverinoma kandi kanazingiye mu butumwa Umukuru w’igihugu yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika kuwa 11 Kanama kuri Sitade Amahoro. Ubwo yagaragazaga ko ibyakozwe bishobora kongerwaho ibindi ndetse byinshi. Yagize ati “Sinjye njyenyine ahubwo ni mwebwe ni twese. Ubu tugomba kongera kureba imbere ahazaza”.
Umukuru w’igihugu yongeyeho ati “Manda nshya ni intangiriro yo gukora kugirango ibyo twifuza tubigereho. Kucyi se n’ubundi tutarenza ibyo twakoze. Kubetekereza ntabwa ari ukurota.”
Perezida Kagame uza kwakira indahiro z’abagize Guverinoma yagaragaje ko abanyarwanda bamuhaye amahirwe yo kubakorera. Ati “ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Icyizere mumfitiye nicyo mbafitiye. Icy’ingenzi ni uko turi kumwe.”
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko abagize Guverinoma babazwa inshingano na Perezida wa Repubulika ndetse n’inteko ishingamategeko.