Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itangaje ko igisirikare cy’iki gihugu cyananiwe imbere ya M23, hateranye inama nkuru y’umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa na M23.
Iyi nama nkuru y’umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’umutekano, Jean Pierre Bemba, atangaje ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, umutwe wa M23 urusha imbaraga FARDC.
Binavugwa kandi ko umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice bitandukanye, wanagose umujyi wa Goma, ku buryo hari ubwoba ko uyu mujyi wafatwa.
- Advertisement -
Ubwanditsi