Guverinoma ya Zimbabwe yakuyeho igihano cy’urupfu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu cyizege gukatirwa Emmerson Mnangagwa, waje kuba Perezida ari na we uyobora iki Gihugu ubu, wakoze ibishoboka byose kugira ngo gikurweho kuva yatorwa.

Igihugu cya Zimbabwe cyakuyeho igihano cy’urupfu nyuma y’impaka z’urudaca zakomeje kugaragara kuri iki gihano, byatumye Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko iki gihano gikuweho.

Ubusanzwe muri iki gihugu, igihano cy’urupfu cyahabwaga abantu bakoze ibyaha bikomeye cyane, ariko aho kujya bicwa, bagiye kujya bakatirwa gufungwa by’igihe kirekire harimo no gufungwa burundu. Ubutegetsi bwa Zimbabwe buvuga ko abantu 79 ari bo bahanishijwe iki gihano kuva Zimbabwe ibonye ubwigenge mu 1980.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa wigeze gukatirwa igihano cy’urupfu ku bw’impamvu za politike ariko Imana igakinga akaboko, kuva yagera ku butegetsi yakoze ibishoboka byose ngo iki gihano gikurweho.

Iki gihano cy’urupfu muri Zimbabwe cyari kiri mu mategeko yashyizweho n’abakoloni b’Abongereza aho menshi mu mategeko bagiye bashyiraho agikoreshwa muri Zimbabwe, gusa Perezida Emmerson Mnangagwa amenshi yakomeje kugaragaza ko atayashyigikiye.

Emmerson Mnangagwa yari yarakatiwe iki gihano cy’urupfu mu 1965, ubwo yashingwaga guturitsa gari ya moshi, icyo gihe Zimbabwe yayoborwaga n’Abongereza, ariko iki gihano aza kugikurirwaho ubwo abanyamategeko be bagaragaza ko yari ataruzuza imyaka y’ubukure.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *