Habineza yavuze uko yanze gutera gerenade mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Dr Habineza Frank umukandia ku mwanya wa Perezida w’igihugu avuga ko  abamusabye gutera gerenade muri Kigali akabyanga aribo bahindukira bakavuga ko ari mubi ndetse ko bashaka ko u Rwanda rwongera rukaka umuriro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga yahakanye   ko akorana na FPR Inkotanyi   ngo mu buryo bw’agakingirizo.

Habineza avuga ko ishyaka rye rikibarizwa muyahanganye na FPR iri ku butegetsi mu Rwanda  ndetse ko yagiye anabwirwa ko azabizira icyo yise gukurwa ku mugati. Habineza ariko avuga ko guhangana kwabo kugamije kubaka igihugu biciye mukungurana ibitekerezo.

- Advertisement -

Habineza avuga ko abavuga ibyo ari abamubwiye kwifatanya nabo mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda akabangira.

Avuga ko  ari”Abantu bafite ingebitekerezo ya Jenoside bashaka kudusubiza mu macakubiri, bashaka kudusubiza mu icuraburindi bashaka ko igihugu cyacu cyongera kikaka umuriro nibo baba bashaka ko dukora politiki yo gusenya.”

Dr Frank avuga ko yanze gukorana n’imitwe y’iterabwoba yamusaba gutera gerenade mu Rwanda  ati” nanze gukorana n’imitwe yiterabwo nize ibya gisirikare mfitemo na metirize(masters) ariko naravuze ngo turashaka gukora politiki yo kubaka igisirikare cyacu ngo gitere imbere twubake igihugu cyacu ntabwo  dushaka kujya kurwanya igihugu cyacu.

Yakomeje avuga ko “Iyo abantu bakubwiye ngo ngwino turwane ukanga ngo tera gerenade ukanga bakakubwira ngo uri mubi, oya ntabwo turi babi umuntu arakubwira ngo tera igihugu cyawe uratera  igihugu urimo?”

Muri iki kiganiro  Dr Frank yongeye gushimangira ko natorerwa kuyobora u Rwanda azashyira ingufu mu bubanyi n’amahanga akarwanya ikintu cyose cyatuma ibihugu by’abaturanyi byongera gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda.

Habineza avuga ko  uko Abanyarwanda bamufataga muri 2017 ubu byahindutse  ati: “Mu 2017 abantu bari bazi ko turi abanzi b’igihugu, batwise inyeshyamba, batwise amazina, batugiriye nabi ariko ubu ibintu byarahindutse.”

 Mu matora ya 2017  yiyamamaje  bwa mbere ku mwanya wa Perezida yagize 0.4%   yemeza ko yatsinzwe “nabi”  gusa  ngo yishimira ko mu matora y’abadepite yakurikiyeho mu 2018 ishyaka rye ryagize 5% rikinjira bwa mbere mu nteko nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:41 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe