Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu Bwongereza (National Audit Office, NAO), cyahishuye ko u Bwongereza buzishyura u Rwanda nibura miliyoni 370 z’amapawundi ni ukuvuga angana na miliyari 603Frw muri gahunda yabwo yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
BBC yatangaje ko icyo kigo cyanahishuye ko kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda, leta y’u Bwongereza izariha u Rwanda amapawundi 150,000 (miliyoni 244Frw) mu gihe cy’imyaka itanu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yavuze ko ikiguzi cyo gucumbikira abasaba ubuhungiro cyitezwe kugera kuri miliyari 11 z’amapawundi buri mwaka bitarenze mu 2026.
Ati “Ubwimukira bunyuranyije n’amategeko bupfiramo abantu ndetse bugatuma hakomeza kubaho ubucuruzi bw’abantu, kandi kubera iyo mpamvu birakwiye ko dushyira amafaranga mu bisubizo byo kumena uru ruhererekane rutarambye.”
Binyuze muri iyi gahunda y’imyaka itanu, u Bwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abantu bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Intego y’iyi gahunda ni uguca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel bari mu mato (ubwato) mato – ikintu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yagize kimwe mu byihutirwa by’ingenzi ku butegetsi bwe.
Ariko iyo gahunda yadindijwe n’ibirego byo mu nkiko ndetse nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda. Leta y’u Bwongereza ivuga ko ifite intego ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro y’impeshyi y’uyu mwaka.
Itegeko ririmo gushaka kuvugurura iyo gahunda ryemejwe n’abadepite ndetse rizagibwaho impaka mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena mu cyumweru gitaha, aho abarinenga bashobora kwifashisha iyi mibare mishya y’ikiguzi cy’iyo gahunda.
Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 220 z’amapawundi (miliyari 358Frw) mu kigega cy’iterambere ry’ubukungu, ndetse mu myaka itatu iri imbere byitezwe ko buri mwaka buzaruriha inyongera ya miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 81Frw). Ayo yose hamwe ni miliyoni 370 z’amapawundi mu gihe cy’imyaka itanu.
Niba amaherezo abantu barenga 300 boherejwe mu Rwanda, Ubwongereza bwariha muri cya kigega miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 195Frw) arihwa rimwe, ndetse n’andi mapawundi 20,000 (miliyoni 32Frw) kuri buri muntu uhoherejwe.
Byiyongera kuri ibyo, leta y’Ubwongereza yanatanga amapawundi 150,874 kuri buri muntu yo kuriha ibiguzi bitandukanye nk’icumbi, ibiribwa n’uburezi.
Aya mafaranga yahagarara igihe umuntu yaba ahisemo kuva mu Rwanda, ahubwo Ubwongereza bukariha amapawundi 10,000 (miliyoni 16Frw) kuri buri muntu mu kumufasha kuva mu Rwanda.
Iyi raporo y’ikigo NAO inahishura ko ikiguzi cyo gutegura iyi gahunda gishobora kwiyongera kikava kuri miliyoni 20 z’amapawundi kikagera kuri miliyoni 28 z’amapawundi.
Hanitezwe ko hari ibindi biguzi bizabaho mu gihe kiri imbere, harimo nk’ikigereranyo cy’amapawundi 11,000 kuri buri muntu ku ngendo z’indege zerekeza mu Rwanda.
Perezida Kagame aherutse gutangaza ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira, bataza akaba yasubizwa u Bwongereza.
Ati “amafaranga azakoreshwa kuri aba bantu bazaza. Nibataza dushobora gusubiza amafaranga.”
Ni mugihe abagize ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza bo bavuga ko iyi gahunda ikwiriye kwamaganirwa kure kuko idatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira.